APR FC yakomeje gutangaza ko nta kibazo abakinnyi bayo bafite kabone n'ubwo itangazamakuru ryari ryakomeje kuzamura ikibazo cya LIBOLO ndetse na TP MAZEMBE gishingira kubakinnyi KALISA MAO uzwi mu ikipe ya VITA CLUB nka KASONGO KABIONA ayo mazina YE yombi
akaba yari yateye urujijo ku ikipe ya LIBOLO ndetse ikanibaza impamvu myugariro TSCHIMANGA w'umukongomani yagendeye k'urwandiko rw'inzira rw'u RWANDA yirengangiza ko urwo rwandiko ari urwakazi; ibi byo benshiba bibonaga nk'amatakirangoyi. si abo gusa kuko na MAFISANGO Patrick uzwi ku izina rya TABU ETE mu ikipe ya TP MAZEMBE yavuyemo yerekeza i KIGALI ndetse akabihererwa ITC (international transfer certificate) yashyizweho umukono n'umuyobozi wa FERWACO kuya 15 Mutarama 2007, nawe iyo kipe aturukamo yatangazaga ko nta ITC yigeze abona. gusa abakurikirana hafi umupira w'amaguru muri aka karere bemeza ko ibbyo ari uguhungabanya imyiteguro ya APR. nyuma yo gusuzuma ibyo birego byose, CAF yohereje i liste y'abakinnyi APR izifashisha. abo bose bavuzwe bakazitabira uwo mukino uteganyije mu mpera z'iki cyumweru.





