RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size
Home

VOLLEYBALL :IKIPE Y'IGIHUGU YAGEZE MURI EGYPT

E-mail Print PDF

iyi kipe y'abatarengeje imyaka 17 yahagurutse ku munsi wejo ikaba yarerekeje mu mikino yo guhatanira itike yo kwitabira imikino ya olempiki y'ingimbi ibaye ku nshuro ya mbere ikazabera i SINGAPOUR. iyi kipe yageze mu MISIRI mu ijoro ryakeye. igizwe n'abakinnyi 14 b'intyoza ndetse n'umutoza Paul BITOK w'ubatse amateka muri aka karere. nkuko umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry'uwo mukino Gereturde KUBWIMANA abitangaza, ikipe iratanga ikizere kabone n'ubwo izahahurira n'ibihangange nka TUNIZIYA, MAROC ndetse na EGYPT.  uyu munsi hateganijwe inama ya tekiniki iza kugena uko ayo makipe azakina. biteganyijwe ko ejo aribwo ikipe y'u RWANDA izakina umukino wayo wa mbere.
 

Entertainment


Newsflash

nyuma y'uko umwaka wa 2009 usize hari byinshi bigezweho mu mikino itandukanye; RWANDA SPORTS yifuje kumenya abakinnyi bitwaye neza mu mupira w'amaguru, mu guhesha izina igihugu ndetse n'umutoza wakoze akazi ke neza.  irasaba mwe mwese ko mwagira uruhare muri icyo gikorwa mwitorera kuri uru rubuga abo mubona bakwiye gufata iryo shema. ayo matora akorerwa mu gice cyiswe HITAMO.