RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size
Home

APR:INAMA IBIMBURIRA IZINDI Z'ABAFANA BA APR - REMERA

E-mail Print PDF

iyi nama yabereye HILL TOP Hotel ikaba yarahuje abafana batari bake ba REMERA, KIMIRINKO, KANOMBE, GASABO biga ku nzira zose zatuma ikipe ibona itsinzi kuri uyu wa gatandatu. inama yari iyobowe na PEREZIDA w'ikipe Brig. Gen. Alex Kagame ndetse

wari uherekejwe na MAJOR GENERAL Ceasar ndetse hari na SG Adolphe KALISA n'uhagarariye ABAFANA mu RWEGO RW'IGIHUGU NKUSI G.

PEREZIDA w'ikipe Brig. Gen. Alex Kagame yasabye abafana kwitabira imyitozo y'ikipe ndetse akaba ariho batangirira gufana. yagize ati" ni mubahe APPETIT" arasanga motivation yambere y'abakinnyi ari ukubona abafana babo bari kumwe mu gutegura urugamba.

MAJOR GENERAL Ceasar  arasaba ibintu 4

 

1. umufana ni uwogeza akirinda ibindi bireba abandi nko gutoza cyangwa kuyobora. ndetse wa wundi urebera we si umufana.
2. mu kuza ku kibuga byibura buri mufana azazane abandi 5 yitumiriye.
3. bimaze kuba akarande ko kureba umupira bijyana no gutoza. n'ibirinde ubutoza kuko abahari 3 bakwiye kandi bizewe.
4. kwirinda abavuga imvugo z'isenya ahubwo hakitabirwa gusenyera umugozi umwe hatitaweho utundi tubazo duhari. uko kuba umwe kurakenewe

iyo nama yari yitabiriwe n'abafana ba Rayon sport bo muri ibyo bice bashaka gutera ingabo mu bitugu by'ikipe ya APR. si n'ubwa mbere kuko bigeze kubibakorera mu mikino ya CECAFA yabereye mu gihugu cya TANZANIYA; gusa ikigaragara cyo ni uko azaba ari ubwa mbere bibereye i KIGALI kandi habayeho ugutegura kumwe!

umukino wa APR FC na TP MAZEMBE uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri stade AMAHORO

Last Updated on Tuesday, 16 March 2010 11:08  

Entertainment


Newsflash

nyuma y'uko umwaka wa 2009 usize hari byinshi bigezweho mu mikino itandukanye; RWANDA SPORTS yifuje kumenya abakinnyi bitwaye neza mu mupira w'amaguru, mu guhesha izina igihugu ndetse n'umutoza wakoze akazi ke neza.  irasaba mwe mwese ko mwagira uruhare muri icyo gikorwa mwitorera kuri uru rubuga abo mubona bakwiye gufata iryo shema. ayo matora akorerwa mu gice cyiswe HITAMO.