Nk'uko tubikesha urubuga rwa internet rwa FERWAFA,ikipe ya Eritrea yivanye mu marushanwa ya CHAN bityo ikipe y'igihugu Amavubi ikaba yahise ibona itike yo kuzakomereza mu cyiciro gikurikira. Ni ukuvuga ko imikino yari kuzahuza u Rwanda na Eritrea itakibaye.
Gusezera kwa Eritrea bikaba byatumye umwiherero w'ikipe Amavubi uhagarara.





