Nkuko yari yabyigambye umutoza ERIC PASKE,
agacupa k'umunezero yagacakiye nyuma y'umukino na RECREATIVO DE LIBOLO dore ko yari amaze kuyikubitira ahareba i Nzega. igitego 1 cya Didier Logba ku munota wa 77 nicyo cyahesheje itsinzi APR FC kuri ubu ishobora noneho gutekereza ku mukino wayo ukurikira na TP MAZEMBE.
aka ni akazi katoroshye kasabye ko APR yigerageza n'ikipe ya ST GEORGE kabiri kose. ariko kandi binasaba ko APR yiyongeramo amaraso mashya nka KALISA MAO nabazanye nawe icyo gihe ndetse na NYIRENDA na bagenzi be bose baherutse kuza. kubaka ikipe yuzuye kandi ibasha kurushanwa mu gihe gito nk'iki ni cyo kibazo kiremereye ERIC yari afite k'urupapuro rwe rw'ubutoza. ntakabuza rero kwiyegereza agacupa mu gihe ukuyemo ikipe nk'iriya mwene kariya kageni imbere y'ibibazo nk'ibyo.