RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size

Bobo Bola na Karim ntibazakina CECAFA

E-mail Print PDF

Abakinnyi babiri b’u Rwanda basanzwe bakina ku mugabane w’Uburayi nk’ababigize umwuga, Bobo Bola na Karim Kamanzi, ntabwo bazakinira u Rwanda muri CECAFA nk’uko benshi babitekerezaga.

Bobo Bola usanzwe ukinira ikipe yitwa Landkronabois yo mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Suwedi ndetse na Karim Kamanzi ukina mu gihugu cy’Ubugereki, bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize batangira kwitozanya n’ikipe y’igihugu yitegura kwerekeza mu marushanwa ya CECAFA azabera mu gihugu cya Uganda guhera taliki ya 31 Ukuboza kugeza taliki ya 13 Mutarama 2009. Cyakora abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baje gutungurwa no kubona batakiri kumwe n’ikipe y’igihugu mu myitozo.

Aba basore bombi nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Jules Kalisa, ngo ntabwo baje baje gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri CECAFA, ahubwo bari biyiziye muri gahunda zabo bwite.

Jules Kalisa avugana na Rwandasports.net kuri uyu wa 22 Ukuboza, yatangaje ko bariya bakinnyi bombi bari baje mu biruhuko no muri gahunda zabo, batari baje gukinira AMAVUBI. Kalisa ati: “Nta kipe ku mugabane w’Uburayi ishobora kuguha umukinnyi mu marushanwa nk’ariya FIFA itabyemeye. Kandi iyo baza baje gukinira ikipe y’igihugu tuba twaraboherereje amatike y’indege nyamara bo baje biyishyuriye”. Jules Kalisa avuga ko kuba baritozanyaga n’ikipe y’igihugu, ari uburyo bwo kugirango bagumane ‘forme’ gusa.
 
Amakuru dufite ubu ni uko Bobo Bola kuri ubu yaba yamaze kwerekeza muri Congo Kinshasa dore ko ari naho akomoka. Karim Kamanzi we nta makuru ye yandi twari twabasha kumenya.

Undi mukinnyi wabigize umwuga witozanya n’Amavubi ni Karekezi Olivier usanzwe ukinira ikipe ya Ham Kam yo muri Norvège ariko akaba nawe atazitabira CECAFA kuko ateganya gusubira mu ikipe ye bitarenze taliki 06 mutarama 2009 ndetse akaba ariho anashaka indi kipe kuko Ham Kam yasubiye mu cyiciro cya kabiri.
 

INTAMBWE Y’U RWANDA NI URUGERO RWIZA

E-mail Print PDF

Intumwa z’abahagarariye CAF/FIFA zagiye zihererekanya agati m’ugukurikirana imyiteguro y’irushanwa ryo k’urwego rw’afurika ry’abatarengeje imyaka 20 rizabera i kigali kuva kuya 17 Mutarama 2009, zose intero ari imwe « u Rwanda rurakataje mu birebana n’imyiteguro » aha ruza imbere y’ibihugu nka Congo yateguye irushanwa nk’iri riheruka kubera i Brazaville mu 2005, ndetse na Ghana yateguye iry’abakuru riheruka ; ibyo bihugu byombi byagiye bizarira mu buryo byateguye ayo marushanwa. Ibi bishimangirwa kandi ni sosiyeti sport 5 yatsindiye isoko ryo  kwamamaza no gusakaza amashusho y’iryo rushanwa, nkuko KALISA Jules umuvugizi w’inama ishinzwe imyiteguro abitangaza. Arasanga rero ibi byari bikwiye gushingirwaho bigaha ikizere buri wese muri CAF/FIFA bityo u Rwanda rukaba rwahabwa amahirwe yo gutegura n’irushanwa nk’iryo ( CAN) ku rwego rw’abakuru.

Last Updated on Monday, 22 December 2008 08:56
 

MULENDA AHANZE AMASO FERWAFA.

E-mail Print PDF
Nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko ebyiri zimwemerera gukina mu ikipe ya ATRACO FC n’iya RAYON SPORT, bikaba binyuranyije n’ingingo ya 90 mu gitabo cy’amategejko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, umukinnyi MULENDA Abedi yatunguwe no kubona FERWAFA imufatira igihano cyo guhagarikwa umwaka. Kurubu rero aratakamba ngo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimucire inkoni izamba, akaba yaranagejeje i baruwa isaba imbabazi ku kicaro cyayo I Remera. Hategerejwe rero ko akanama gashinzwe imyitwarire katerana kagasuzuma ibikubiye muri iyo nyandiko, bityo hagafatwa ibyemezo biboneye.

Cyakora izo mbabazi zitanzwe, ntizikuraho urujijo ruri hagati yayo makipe yombi ku igomba kumwegukana, kikaba n’ikindi kibazo iryo shyirahamwe rigomba gufataho umwanzuro.
 

INTAMBWE Y’ITANGAZA MAKURU RY”URWANDA MU MUPIRA W”AMAGURU NI NDENDE!

E-mail Print PDF
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda KALISA Jules, arasanga itangazamakuru ryarateye imbere k’urugero rushimishije muri uyu mwaka 2008. kuri we, intambwe nini yatewe mu itaramakuru aho bigaragara ko inkuru zitangazwa ziba zishingiye kubushakashatsi nyabwo. Arasaba ko iyo nzira yaguma ikaba nyabagendwa bityo itangaza makuru rigatanga umuganda nyawo mu mupira wa amaguru.
 

Muraho murakomeye!

E-mail Print PDF
Muraho murakomeye!

Mwihangane bidatinze amakuru ajyanye ningingo yagenewe iyi page araba abagezeho aracyategurwa neza kugirango abagereho anononsoye  neza.

Merakoze mugire amahoro turabakunda
Last Updated on Saturday, 20 December 2008 09:52
 


Page 82 of 82

Abadusuye

We have 5 guests online

HITAMO

Igikosi ninde uzakijana?
 

HITAMO (2)

Ni inde mukinnyi w'umwaka 2009?
 

HITAMO (3)

Ni inde mutoza w'umwaka 2009?
 

HITAMO (4)

Abahesheje ishema igihugu
 

Entertainment


Newsflash

nyuma y'igihe kingana n'ukwezi umurongo wa rwandasports.net utabatangariza amakuru, kuri ubu wongeye kujya ahagaragara. amakuru anyuranye y'imikino ndetse n'imyidagaduro agiye kongera kubageraho ku bwinshi. RWANDA SPORTS iboneyeho kubifuriza umwaka mwiza wa 2010