RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size

Disi ntazitabira Marathon ya Dubai

E-mail Print PDF
Umukinnyi Disi Dieudonné usanzwe ari ikirangirire mu gusiganwa ku maguru cyane muri metero ibihumbi icumi (10.000m), kilometero makumyabiri ndetse na 1/2 marathon (21Km), ntazitabira Marathon igomba kubera Dubai taliki ya 16 Mutarama 2009 izwi ku izina rya ‘Standard Chartered Dubai Marathon’.

Last Updated on Monday, 29 December 2008 08:00 Read more...
 

Ikiguzi cyo kureba CAN U20 cyaramenyekanye

E-mail Print PDF
Ikiguzi cyo kureba imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka makumyabiri (CAN U20) kizabera hano mu Rwanda mu mwaka utaha kuva taliki ya 18 Mutarama kugeza taliki ya mbere Gashyantare, ntikikiri ibanga.

Last Updated on Monday, 12 January 2009 07:22 Read more...
 

Tennis: Bakomeje gahunda yo gutoza abana

E-mail Print PDF

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda , bakomeje gahunda yo gutoza abana babigisha umukino wa Tennis.
Nk’uko bitangazwa na Thierry Ntwari umwe mubatoza abo bana akaba anasazwe ari ‘Directeur technique’ mu ishyirahamwe ry’umukino wa tennis mu Rwanda , ngo ayo marushanwa

Last Updated on Monday, 29 December 2008 08:08 Read more...
 

Abana: Karimunda Vs Kamugisha

E-mail Print PDF
Kuri iki cyumweru, i Remera ku kibuga cy'imyitozo cya FERWAFA habereye imikino y’abana yahuzaga abana bato ba APR FC basanzwe batozwa n’umutoza René Kalimunda ndetse n’abana bitoreza muri Centre Sportif des jeunes de Butare batozwa n’umutoza Joseph Kamugisha.
Last Updated on Monday, 29 December 2008 08:02 Read more...
 

Abakinnyi b’Amavubi barinubira imyitozo bakora

E-mail Print PDF

Kimwe mu byakunze kugenda binengwa ku ikipe y’igihugu Amavubi, ni imyitozo mike ku bijyanye n’umwuka (condition physique), ariko noneho abakinnyi b’umutoza Branko Tucak barinubira imyitozo bahabwa yo gushaka umwuka.

Nk’uko bamwe mu bakinnyi babitangarije Rwandasports.net nyuma y’umukino wahuje ikipe ya mbere ndetse n’iya kabiri z’Amavubi kuwa 21/12/2008, ngo imyitozo bahabwa igiye kubahitana. Umwe muribo yagize ati : «Umutoza noneho araza kutwica n’imyitozo». Bakomeza bavuga ko adatuma bahumeka.

Nyamara abakunzi b’iyi kipe kipe bakunze kuyireba aho yitoza bo bishimira ko byibura agerageza kubongerera imyitozo yo gushaka umwuka cyane ko n’amakipe azahura n’u Rwanda muri CECAFA azaba atoroshye na busa. Ndatsikira Alphonse, ni umukunzi w’Amavubi yagize ati: «Ikipe yacu ntiyagira kuba idakomeye kubera ko hari abakinnyi bamwe bazaba batarimo, ngo igire no kutagira umwuka. Umutoza agomba kubahata umwuka byibuze kugira ngo bazashobore guhatana na za Uganda ».

 By’akarusho noneho, iri rushanwa rizanitabirwa n’igihugu cya Zambiya kiri mu itsinda rimwe n’u Rwanda mu gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika ndetse n’icy’isi byombi bizakinirwa mu 2010.


CECAFA izitabirwa n’ibihugu icumi bigabanyije mu matsinda abiri :

Itsinda A: Uganda, Tanzania , Rwanda , Zanzibar and Somalia

Itsinda B: Sudan, Kenya , Zambia , Burundi and Djibouti .
 


Page 81 of 82

Abadusuye

We have 5 guests online

HITAMO

Igikosi ninde uzakijana?
 

HITAMO (2)

Ni inde mukinnyi w'umwaka 2009?
 

HITAMO (3)

Ni inde mutoza w'umwaka 2009?
 

HITAMO (4)

Abahesheje ishema igihugu
 

Entertainment


Newsflash

nyuma y'uko umwaka wa 2009 usize hari byinshi bigezweho mu mikino itandukanye; RWANDA SPORTS yifuje kumenya abakinnyi bitwaye neza mu mupira w'amaguru, mu guhesha izina igihugu ndetse n'umutoza wakoze akazi ke neza.  irasaba mwe mwese ko mwagira uruhare muri icyo gikorwa mwitorera kuri uru rubuga abo mubona bakwiye gufata iryo shema. ayo matora akorerwa mu gice cyiswe HITAMO.