RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size

KIYOVU: HATEGEKIMANA BONAVENTURE NA NONE YAHAGARITSWE

E-mail Print PDF

  nkuko umutoza NTAGWABIRA J M yabitangaje, umukinnyi GANGI yahagaritswe bya gatateganyo kubera imyitwarire mibi akomeje kugaragaza. si ubwa mbere kuko hari n'ubundi yigeze guhagarikwa nyuma bikaza koroshywa! nyamara benshi bemeza ko uyu mukinnyi adacana uwaka n'umutoza we, ukomeza guhamya ko GANGI yari inyuma yo gukongeza umwuka mubi mu bakinnyi kubera ibibazo by'imishahara. umutoza akomeje gutungurwa no kuba iyo migirire iranga umuntu nka GANGI umenyereye amarushanwa! gusa umunyamabanga mukuru wa KIYOVU nawe yatunguwe niyo myitwarire kandi we agashimangira ko ari ntako batagize ngo bamugarure k'umurongo.

Last Updated on Tuesday, 23 February 2010 18:00
 

BASKETBALL: IKIPE YABATARENGEJE 18 NIYO IZITABWAHO CYANE

E-mail Print PDF

  inteko rusange y'ishirahamwe ry'umukino wa BASKETBALL yateranye kuri uyu wagatandatu, yemeje mu myanzuro yayo kwibanda ku ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18, dore ko bitegura irushanwa ry'ijonjora rizabera i NAIROBI. aha azaba ari mu rwego rwo kumenya amakipe

Last Updated on Tuesday, 23 February 2010 17:58 Read more...
 

BASKETBALL: IKIBAZO CYA MARINE NTIKIZWE MU NTEKO RUSANGE IHERUTSE

E-mail Print PDF
ikipe y'umukino w'intoki wa BASKETBALL ya MARINE mu isoza rya shapiyona ishize yagaragaje ko itazongera kwitabira ibikorwa by'uwo mukino kubera ubukungu bwayoberanye. benshi bari biteze ko iki kibazo kizigirwa mu nama y'inteko rusange cyane ko kitareba iriya yonyine, ariko ntago ariko byagenze. abasuzumye icyo kibazo baje gusanga ari ntaho bahera kuko MARINE itigeze igaragariza iyo nama ko ifite ikibazo. ibi byatumye ifatwa nkaho igihari.
 

KIYOVU: GANGI,PASCAL, SHYAKA NA MWEMERE BATAYE ABANDI MU MWIHERERO

E-mail Print PDF
ikizwi n'uko aba bakinnyi ubwo ikipe yabo yateguraga umukino wa APR, yanatsindiwemo ibitego 2-0 baje gusohoka mu mwiherero mbere y'umukino. ababikurikiraniye hafi bemeza ko imvano yabyo ari nta yindi uretse kuba bari bemerewe guhabwa imishahara yabo hakabaho gukererwa amasaha make bityo bakivumbura bagata abandi mu mwiherero. hari nababikabiriza bagaragaza ko ngo haba harabayeho ukugambanira ikipe mu bihe by'amahina. abandi baje kubona imishahara yabo ndetse mbere y'uko uwo mukino uba. SHYAKA, PASCAL na MWEMERE baje kugaruka ndetse banasaba imbabazi; kabone nubwo bazisabye imishahara yabo iracyagwatirijwe kuko bagomba gufatirwa ibihano. cyakora aba bo bagaragaye no mu mukino wahuje KIYOVU na APR. GANGI we biravugwa ko yanahagaritswe mbere yawo ndetse we ibye bikaba biremereye.
 

TENNIS: HABIYAMBERE YEREKEJE MU YANDI MARUSHANWA I BUGANDE

E-mail Print PDF
nyuma yaho atsindiye imikino ya ITF yo muri aka karere wabereye i KIGALI mu cyumweru gishize ndetse akanagera ku mukino wa nyuma mu mikino yari yabereye i BURUNDI, kuri uyu munsi yerekeje i bugande aho agiye kwitabira imikino ya ITF/CUT PRISE MONEY. dore n'abandi ajyanye nabo mu guhagararira u RWANDA
Read more...
 


Page 8 of 82

Abadusuye

We have 5 guests online

HITAMO

Igikosi ninde uzakijana?
 

HITAMO (2)

Ni inde mukinnyi w'umwaka 2009?
 

HITAMO (3)

Ni inde mutoza w'umwaka 2009?
 

HITAMO (4)

Abahesheje ishema igihugu
 

Entertainment


Newsflash

nyuma y'uko umwaka wa 2009 usize hari byinshi bigezweho mu mikino itandukanye; RWANDA SPORTS yifuje kumenya abakinnyi bitwaye neza mu mupira w'amaguru, mu guhesha izina igihugu ndetse n'umutoza wakoze akazi ke neza.  irasaba mwe mwese ko mwagira uruhare muri icyo gikorwa mwitorera kuri uru rubuga abo mubona bakwiye gufata iryo shema. ayo matora akorerwa mu gice cyiswe HITAMO.