KIYOVU: GANGI,PASCAL, SHYAKA NA MWEMERE BATAYE ABANDI MU MWIHERERO
Tuesday, 23 February 2010 17:26
MBABANE Thierry-Francis
ikizwi n'uko aba bakinnyi ubwo ikipe yabo yateguraga umukino wa APR, yanatsindiwemo ibitego 2-0 baje gusohoka mu mwiherero mbere y'umukino. ababikurikiraniye hafi bemeza ko imvano yabyo ari nta yindi uretse kuba bari bemerewe guhabwa imishahara yabo hakabaho gukererwa amasaha make bityo bakivumbura bagata abandi mu mwiherero. hari nababikabiriza bagaragaza ko ngo haba harabayeho ukugambanira ikipe mu bihe by'amahina. abandi baje kubona imishahara yabo ndetse mbere y'uko uwo mukino uba. SHYAKA, PASCAL na MWEMERE baje kugaruka ndetse banasaba imbabazi; kabone nubwo bazisabye imishahara yabo iracyagwatirijwe kuko bagomba gufatirwa ibihano. cyakora aba bo bagaragaye no mu mukino wahuje KIYOVU na APR. GANGI we biravugwa ko yanahagaritswe mbere yawo ndetse we ibye bikaba biremereye.
TENNIS: HABIYAMBERE YEREKEJE MU YANDI MARUSHANWA I BUGANDE
Monday, 22 February 2010 20:10
MBABANE Thierry-Francis
nyuma yaho atsindiye imikino ya ITF yo muri aka karere wabereye i KIGALI mu cyumweru gishize ndetse akanagera ku mukino wa nyuma mu mikino yari yabereye i BURUNDI, kuri uyu munsi yerekeje i bugande aho agiye kwitabira imikino ya ITF/CUT PRISE MONEY. dore n'abandi ajyanye nabo mu guhagararira u RWANDA
Read more...