RwandaSports.net

...amakuru yose ya siporo mu rwanda

  • Increase font size
  • Default font size
  • Decrease font size

Amavubi:Urutonde rwa FIFA rwasohotse

E-mail Print PDF

 

Nk'uko bisanzwe ko buri kwezi FIFA ishyira ahagaragara uko amakipe y'ibihugu ahagaze kuri ubu urutonde rw'uko amakipe ahagaze muri uku kwezi kwa 3 aho u Rwanda rwisanga ku mwanya wa 25 muri Afrika mu gihe ku rwego rw'isi ruza ku mwanya wa 105 rukaba rero rwazamutseho imyanya 2 yose ugereranyije n'ukwezi gushize. ku mugabane w'Afrika Misiri niyo ya mbere n'ubwo yamanutseho imyanya 7 ku rwego rw'isi kuko ho iza ku mwanya wa 17 mu gihe mu kwezi gushize yazaga mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw'isi gusa igihugu cya Espagne kikaba kikiyoboye andi makipe y'ibihugu kuko ikicaye ku ntebe y'icyubahiro ikurikiwe na Bresil. 

 

 

Abakinnyi bahamagawe mu Mavubi

E-mail Print PDF

 

Umutoza Sellas TETEH yahamagaye abakinnyi 24 kugira ngo bitabire umwiherero w'imyitozo itegura umukino wa CHAN uzahuza Eritrea n'u Rwanda kuri uyu wa 14/3/2010 mu gihugu cya Eritrea nk'uko tubikesha urubuga rwa internet rwa FERWAFA. Ikipe ikaba iri butangire imyitozo ku munsi w'ejo aho bazaba bacumbikiwe nk'uko bisanzwe kuri la Palisse Hotel i Nyandungu.

Dore abakinnyio bahamagawe n'umutoza

Read more...
 

Shampiyona umunsi wa 15 : Rayon iyabonye yiyushye akuya!

E-mail Print PDF

 

 

Ikipe ya Rayon sport ku mukino utari woroshye wayihuje na Mukura VS kuri stade Huye kuri iki cyumweru dushoje warangiye nta nkuru kuko nyuma y'aho amakipe yose yari yakaniranye, ikipe ya Mukura ibura amahirwe menshi yo kuboneza mu izamu mu gihe Rayon yo yahamyaga imitambiko, ibintu byaje kujya mu buryo ku ikipe ya Rayon sport ubwo kuri coup franc yatewe na Kanombe ku munota wa 81 w'umukino, umusore Mambo usanzwe akina inyuma mu ikipe ya Rayon yaje kuboneza mu izamu rya Mukura n'umutwe birangira Rayon Sport yegukanye amanota atatu y'umunsi yiyushye akuya nk'uko umutoza Baptista Kayiranga wa rayon yabitangaje avugako umukino warimo tension na stress nyinshi ariko nyine akaba yiboneye intsinzi iryoshye naho umutoza Ali Bizimungu wa Mukura we yatangaje ko ntako batagize ariko amahirwe Imana ikayagenera rayon Sports.

Read more...
 

VOLLEYBALL: IGERAGEZWA RY'ABAKINNYI B'IKIPE Y'IGIHUGU

E-mail Print PDF
  ikipe y'igihugu ya VOLLEYBALL ni ku munsi wejo yatangiye imyitozo. gusa abakinnyi batunguwe no kubona bahagera ntibahitire mu myitozo nkuko byari bisanzwe. bose uko bari bawitabiriye bahise bashyirwa
Last Updated on Tuesday, 02 March 2010 21:10 Read more...
 

VOLLEYBALL : IKIPE Y'IGIHUGU IRI GUTORANYWA

E-mail Print PDF
ku matriki ya 1-2/3/2010 kuri petit stade Amahoro I Remera guhera 17h00 hateganyjwe imyitozo y'ikipe y'igihugu y'abagabo . izaba igizwe n'abakinnyi batoranyijwe bazakoreshwa igeragezwa n'abatoza  baturutse muri Brésil, Nyuma y'iyo minsi 2 abo bazahitamo nibo bazaba bagize ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka ibiri itagaragara mu ruhando mpuzamahanga. abo bazageragezwa ni abakinnyi baturutse mu makipe ya APR, KVC, St Joseph Kabgayi na UNATEK, iryo ni itsinda rizakorera i Kigali, hakaba hateganyijwe n'irindi tsinda rizakorera i Huye rizahuza abakinnyi barimo gutoranywa mu makipe ya UNR, PS Karubanda , GSOButare, Christ Roi, Lycée de Nyanza n'ahandi.
 


Page 3 of 82

Abadusuye

We have 5 guests online

HITAMO

Igikosi ninde uzakijana?
 

HITAMO (2)

Ni inde mukinnyi w'umwaka 2009?
 

HITAMO (3)

Ni inde mutoza w'umwaka 2009?
 

HITAMO (4)

Abahesheje ishema igihugu
 

Entertainment


Newsflash

nyuma y'uko umwaka wa 2009 usize hari byinshi bigezweho mu mikino itandukanye; RWANDA SPORTS yifuje kumenya abakinnyi bitwaye neza mu mupira w'amaguru, mu guhesha izina igihugu ndetse n'umutoza wakoze akazi ke neza.  irasaba mwe mwese ko mwagira uruhare muri icyo gikorwa mwitorera kuri uru rubuga abo mubona bakwiye gufata iryo shema. ayo matora akorerwa mu gice cyiswe HITAMO.